Subscribe to get our sms
 

 

RUHANGO

 Mu karere ka Ruhango niho umukandida Kagame Paul wa FPR Inkotanyi

yakomereje kwiyamamaza nyuma y’aho aviriye ku kamonyi ho mu ntara
y’amajyepfo.iki gikorwa gikomeje kugenda neza ku ruhande rwa FPR kuko
ikomeje kubona abayoboke bagiye barenga ibihumbi 50 muri buri karere
yagiye ageramo.

Politiki mbi,amateka mabi sibyo biranga urwanda uyu munsi.

Aka karere bivugwa ko Peresida Kagame avukamo, yagasabye kuvuga ibyiza
by’u Rwanda no hanze bakabyumva bakamenya icyo uRwanda ari cyo,
bakamenya ko icyo abanyarwanda bashaka bakizi.
Ati,  politiki mbi, amateka mabi byaranze Urwanda mu myaka yashize
siby’abanyarwanda, ubundi uRwanda n'urwabanyarwanda bakundana ,
bakunda amahoro, bateye ishema iyo akaba ariyo politiki ya FPR ;

politique y’ubukungu, y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere
n’ibindi.

Nyakubahwa Paul kagame yijeje abanyaruhango ko amajyambere ntaho
aragera, ko imyumbati bahinga bazayitunganya kijyambere ikavamo ifu
nyinshi ihagije abanyarwanda n’amahanga duhereye ku baturanyi.
Yakomeje agira ati: amashanyarazi araza kugera kuri buri muntu wese
kuko FPR n’umukandida wayo abanyarwanda basanzwe babazi ko
badashobora kubatenguha ariko ngo ibyo bigerwaho ku bufatanye
n’abanyaruhango. Uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 umunyarwanda agomba
kubona ikiyongrra kugera kuri 12; uburezi n’ubuzima bwiza bikiyongera
hatibagiwe no kwita ku bidukikije bamwe biyitirira mu mashyaka yabo
kandi bataranabitangije bagahera ku bikorwa bya FPR.

Mu gusoza ijambo rye Paul Kagame yashimiye abanyaruhango ishema batera
igihugu, maze abifuriza guhorana Imana n’ubuzima bwiza, ubutwari,
umutekano n’ishema mu rwababyaye.

Ibi birori kandi byaranzwe n’umuvugo Bwana Twahirwa JMV yavugiye
umukandida Kagame Paul Intore izirusha Intambwe.

Kagame Paul, Muhanga

Muri stade ya Muhanga iba mu mujyi wa gitarama kuri aya manywa
hagaragaraga urwererane rw’amabara y’umutuku ubururu n’umweru
biranga umuryango FPR Inkotanyi byari byambawe n’imbaga nyamwinshi
y’abanyamuryango n’inshuti zabo basaga ibihumbi 50 mu gikorwa cyo
kwamamaza umukandida Kagame paul kirangajwe imbere na Fidele Ndayisaba
washimiye abanyamuryango ba muhanga ko bahisemo neza mu w’2003 kandi
ko ari imfura.

yabibukije ko hambere iyo abanyamuhanga bateraga imbere bakazamura
imiturirwa bavugaga ko ari amakotanyi ,abibutsa ivangura ryaranze
gutandukanya abanyenduga n’andi moko kandi bose ari abanyarwanda,ko
uwo bitaga umunyenduga yabonaga ishuri abanje guhakirizwa no gutanga
ruswa nabwo agize imana bakayemera yongera kubibutsa ko Ubwisungane mu
buvuzi bwatangiriye iMuhanga.ati rero umuntu waciye ubunyenduga mu
Rwanda nta kuntu abanyamuhanga batamutora anababwira kandi ko nihagira
uwongera kubwira abanyamuhanga ngo bafite amakotanyi bazikiriza ngo
birakaduhama kuko FPR ari Umusingi w’Ubumwe Demokarasi
n’amajyambere.

Mu mudiho mwinshi,amashyi n’impundu,imbyino z’amoko menshi cyokora
zose zihurira ku butumwa bumwe bwo gushyigikira Kagame abaturage
b’akarere ka Muhanga bakiranye akanyamuneza ijambo rya Kagame nawe
aterura ababwira ko yishimiye kuba hamwe nabo mu rugendo rwo
kubahitiramo neza no guhitiramo igihugu cyose neza.ati nkuko musanzwe
mwaramaganiye kure politiki yo kudindiza abanyarwanda mu majyambere
ibyo bivuga abazatora neza ibyari imigani bigahinduka bikaba uko
abanyamuhanga babyifuza,uko abanyarwanda babyifuza kuko n’ubu basasa
imifariso nti bakiri abasasa migozi nkuko byahoze kera, ubu
barigaburira bakihaza  ibyimihanda n’ikoranabuhanga abanyamuhanga ni
ingenzi.

Ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bizikuba karindwi abanyarwanda
nibatora Kagame Paul.

Paul kagame yakomerejeho asaba abanyamuhanga gukenyera bakambara
bakaberwa bakitegura guteza igihugu imbere nkuko ari ihame rya
Politiki isobanutse ya FPR.Kagame Paul kandi ibyo yasezeranije
abanyarwanda yarabyubahirije nkuko yabyivugiye ndetse abasezeranya ko
ibyagezweho muri iyi myaka 7 ishize bizikuba 7 muri manda itaha.ariko
nanone yasabye abanyamuhanga kwihitiramo neza kuko aribo bafite
urufunguzo mu guhitamo ibyiza,hamwe no kwitabira ibikorwa byiza bikava
mu mvugo bikajya mu ngiro.Ngo gushyira mu ngiro rero no kugera kubyo
twifuza ni ugutora FPR n’umukandida wayo maze umunyarwanda akabaho
neza,akavurwa,akiga yishimye,uburezi bukamuha ubushobozi ,akiha
agaciro,agaterwa ishema n’uko ari umunyarwanda.ngo ibyiza biri imbere
rero ngo kandi iyo ni Politiki ya FPR ni Politiki y’abanyamuhanga
bagomba rero kwambarira urugamba rw’amajyambere,rw’ibyiza byose
biba ku Rwanda.Nyakubahwa Paul Kagame yarangije yifuriza abanyamuhanga
guhorana Imana,Ubushake n’imbaraga,no guhorana na FPR.

Abanyeshuri bo kw’ishuri rikuru rya Kabgayi bafatanije n’urubyiruko
rwa Muhanga bashyuhije urugamba bazenguruka Stade ya Muhanga baririmba
intsinzi ibyo ngo byari ibyo kugaragariza umukandida wabo ko bamwijeje
intsinzi muri Muhanga.Paul Kagame mu kubereka ko nawe yizeye intsinzi
muri Muhanga yasabanye nabo acinyana nabo akadiho biratinda