FPR yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo.
Mu Rwanda, ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze ku musozo. Ni kuri uyu wa 07 kanama burishyaka ryatanze umukandida ku mwanya wa President wa Repuburika rigomba kwamamaza rigombaguhagarika kwamamaza nkuko biteganywa n’itegeko rigenga amatora, rivuga ko amasaha 24 mbere yo gutora nta mukandida numwe ugomba kuba acyiyamamaza cyangwa ngo yamamazwe. Rikomeza rivuga kandi ko ku munsi wo gutora nta numwe ugomba kuba yambaye cyangwa afite ikintu icyo aricyo cyose kiranga umukandida cyangwa ishyaka akomokamo.
Mu butumwa nyirizina Nyakubahwa Paul Kagame yatanze yagize ati : « iyo ugaburirwa, cyangwa uhabwa n’undi, ariwe uguha n’uburenganzira, akaguha na demokarasi. Aha ariko avuga ko, uRwanda rutabuze demokarasi ahubwo ngo rubuze ubukungu buteye imbere, akaba arirwo rugamba uRwanda rufite. Akomeza avuga ko uRwanda n’abanyarwanda banze kuba intsina ngufi ibi abivugira abashaka kugenera uRwanda politiki rugenderaho bavuga ko nta demokarasi iri mu Rwanda. Kagame ngo asanga kurwanya ruswa n’akarengane, ikoranabuhanga rituma umunyarwanda amenya, amajyambere, umutekano, ubutabera buzira akarengane, ishema ry’abanyarwanda, uburezi bwiza, ubuzima bwiza, guha ijambo umugore, ubuyobozi bw’ibanze bugera kuri buri munyarwanda bugatuma yihitiramo icyo ashaka, umunyarwanda uhinga akorora kijyambere akihaza agasagurira n’isoko ; ibi byose kuri buri munyarwanda, aribyo demokarasi ishingiraho kuko ngo itava mu mfashanyo asobanura ko demokarasi ari icyo ba nyirigihugu benshi bihitiramo , Akomeza agira ati abanyarwanda ni twe tugomba kwiyubakira igihugu, nitwe tugomba kwiyubakira amateka, ibyo kandi ntawe urusha uRwanda kubyitaho.
Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abantu bose bamuherekeje muri icyo gikorwa aho yagiye ajya kwiyamamariza hose, ashimira aho yanyuze hose ukuntu bamuteze amatwi, abahungu n’abakobwa, abagore n’abagabo, abana n’urubyiruko, intore zose zitaruhutse, zitahwemye kumushigikira, abahanzi, abanyamakuru, by’umwihariko abagore b’uRwanda nbo uretse no kuba benshi, babaga ari beza. Ati , tugomba rero gusoza neza tuvuga mw’ijwi riranguruye tukumvikana twiyemeza ibyo tugiye gukora mu myaka iri imbere, muri uru Rwanda rushya na politiki nshya itari iy’abahutu ,abatutsi cyangwa iy’abatwa.
Gicumbi yagaragaje ko FPR Inkotanyi yahereye iwabo
Nyakubahwa Paul Kagame akomeje kugaragaza ko ahiga abo bahiganwa bose ku mwanya wo kuyobora uRwanda.
kuri uyu wa 02 Kamena, yabahigiye kuri Stade karemano bavuze ko yubatswe n’Imana, aha ni mu karere ka gicumbi umurenge wa Nyamiyaga. Kagame yahavugiye ijambo rishimira abanyagicumbi basanzwe bitabira urugamba ko babaye n’abambere mu kwitabira urugamba rwo kubohora igihugu ngo nubu rero ntibitangaje ko bitabira urugamba rw’iterambere, urugamba rwa Demokarasi, aha yasobanuye ko guhitamo neza , ugahitamo icyo ushaka, ugahitamo uwo ushaka, ukavuga icyo ushaka, ukanga amacakubiri, ukanga inkozi z’ibibi ubwabyo byitwa demokarasi .
Yakomeje avuga ko , uyu ari umwanya wo guhitamo neza igiteza imbere igihugu cy’uRwanda harimo ibiteza imbere ubuhinzi n’ubworozi; ubutabera no kurwanya akarengane; ubumwe bw’abanyarwanda; ibikorwaremezo; ikoranabuhanga; ibidukikije; Ubukerarugendo; uburezi; ubuzima bwiza n’ibindi. Ibi ngo bizashoboka rero kuko FPR ihora iteka ishaka ibisubizo.
Kagame yabwiye abanyagicumbi ko bashoje ikivi cy’imyaka 7 bakaba bagiye gutangira ikindi cy’imyaka 7 gifite ibikorwa bikubye incuro 7 ibyambere kandi aha ngo ntibibikubye mu bwinshi gusa ahubwo ngo no mu buziranenge, mu bwiza.
Aka karere gaherutse kwegukana umwanya wa mbere mu by’ubukungu mu mihigo ya 2009-2010 kagaragaye nkakabonetsemo abanyamuryango ba FPR baje kwakira umukandida wabo benshi kuruta ahandi hose yageze yiyamamaza .Hari abantu barenga ibihumbi 150 bishimye, banezerewe bafite na Morari nyinshi mu kwakira ijambo rye kuko batatumaga arangiza igika babaga bamaze kumwikiriza bamushyigikira bati: ni wowe, ni wowe, ni wowe. Intero yabo kandi yari yanditse ahantu hose muri karere igiriti: ”Gicumbi ku isoko ry’intsinzi ya FPR INKOTANYI, Tuzatora Kagame Paul ijana ku ijana”.
Ibi bishimangirwa nanone n’abahawe ijambo barimo uhagarariye urubyiruko akaba yanavuze no mw’izina ry’abari barasigajwe inyuma n’amateka ubwo yashimaga imikorere ya Nyakubahwa Paul kagame avuga ko bari baraheze inyuma wagirango bandikiwe kuba muri nyakatsi ariko ubu ngo barasakaye yanavuze ko we ubu ari mu nzu nini y’amabati akaba anafite n’icyumba cy’abashyitsi ati ubu nanjye nabacumbikira. Yanavuze kandi ko batakiri n’ababumbyi gusa, ahubwo ubu baroroye, barakama kuko umubyeyi Kagame yabagabiye. Asoza agira ati nkuko uri inshuti y’urubyiruko, urubyiruko rwa gicumbi ruzakwitura rugutora ijana ku ijana.
Abagore b’iGicumbi bahagarariwe na Uwera Flora, yashimiye cyane FPR INKOTANYI, ngo yari akennye iramukiza, yamuhaye inka yo mu bwoko bw’injeresi none ubu, igeze kunka 13 zose zayikomotseho. Avugako iwe ari mu cyaro kibisi ariko ngo acana amashanyarazi ya biogas. kubera imiyoborere myiza ya Paul kagame ibagejeje ku iterambere, ubu amaze kwakira abashyitsi benshi baturutse za Burundi, Uganda, Amarika ngo na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yageze iwe ngo bose bazanwe no gusura iterambere yagezeho kubw’imiyoborere myiza ya Paul kagame.
Bose intero ni imwe mu kurangiza ngo: Tuzatora Kagame Paul nta wundi.
Kamonyi - Amashanyarazi, amashuri, abanyakamonyi bemerewe na Peresida Paul Kagame barabihawe n’ibindi biri munzira.
Orchestre iryamukuru n’abandi bahanzi banyuranye basusurukije cyane
abanyamuryango ba Kamonyi, inshuti zabo, abaherekeje umukandida Paul
Kagame barimo umugore we, abana babo n’abayobozi bakuru b’igihugu
cyacu, abikorera bo mu mujyi wa Kigali aho imbaga y’abantu basaga
ibihumbi 35 yari iteraniye ku kibuga cya Kiryamocyinzovu hafi
y’akarere ka Kamonyi.
Mu gushimira abanyakamonyi Paul Kagame yababwiye ko iyo umuntu akorana
n’abantu basobanutse ibintu byose birasobanuka kandi ko abanyarwanda
bagira uruhari muri iyo misobanukire. Ibitarageze ku Kamonyi mbere
hose bigiye kuhagera imihanda, amashanyarazi, uburezi bw’imyaka 9
kuki butazagera ku myaka 12?, ubuhinzi, ubworozi hazaza ibibyunganira
mu ikoranabuhanga ritunganya ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi. Maze
abanyakamonyi bahinge, borore, bihaze, basagurire amasoko, amafaranga
yinjire mu mufuka. Bityo n’ibyubuzima nubwo bimaze gutera imbere
byiyonger, umutekano ntawe ushobora kutumeneramo. Abanyarwanda
bazokomeza kuba umwe bakunde igihugu cyabo.
Kagame yakomeje abwira abanyakamonyi ko kuza nkuko baje bangana,
ibikorwa bakora, nibyo byumvikana bikagira n’icyo bivuga. Ibyo kandi
ngo nibyo bivuga icyo abanyarwanda baricyo,n’ icyo bashaka ngo abandi
bavugira hanze ibibereye abanyarwanda ntibabizi ntibazi n’icyo turi
cyo nibanashaka bareke kukimenya kuko nubundi baracyirengagiza
icyangombwa nuko twe twiyizi.
Dukomeze tube abanyarwanda bakunda amahoro, badatinya urugamba,
bigirira ishema n’icyizere. Ubu nta kuzongera kuyoba nkuko hari
abayobozi bigeze kuyobya abanyarwanda, ubu turi munzira itapfa
kuyobora kuko abanyarwanda bazahitamo gukomeza kuyoborwa n’umukandida
wa FPR. Yarangije abwira abanyakamonyi kwishimira intsinzi n’ibimaze
kugerwaho ariko kandi abibutsa ko ibyiza byinshi biri imbere. Ati
muragahorana Imana, ishema n’ubuzima bwiza.
Iri jambo rya Nyakubahwa Paul Kagame ryabanjirijwe n’iry’ushinzwe
ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, ubwo yabazaga abanyakamonyi
icyari cyarabuze ngo Kamonyi nayo igire abayobozi? Ati ni Paul Kagame
waburaga ko Ijambo rye n’ibitekerezo bye bitanga icyizere, bitanga
imirimo ku rubyiruko, bitanga ijambo ku bagore. Yongeyeho kandi ko FPR
itarayobora uRwanda ku Kamonyi habaga ishuri rimwe ryisumbuye rya Leta
ariko ubu hari ibigo 46 by’amashuri yisumbuye. Ati birahagije kumva
inama ze kuko ubu ni umujyanama n’umuterankunga w’isi yose.
Kamonyi ubu iratanga abageni mu nzego nkuru za Leta.
Kamonyi ubu irishimira ko Kagame adatoranya mu gutanga imyanya
hakurikijwe aho umuntu avuka, ibi ni ibyavuzwe na Minisitiri w’umuco
na siporo uvuka iRemera rukoma ho mu karere ka Kamonyi, yavuze ko
hambere utashoboraga kubona Minisitiri uvuka Kamonyi yaba ari
umuporoso noneho byabaga byarahumiye ku murari. Ubwo buhamya bwa
Minisitiri Joseph Habineza bwabanjirijwe n’ubwabandi bari
bahagarariye abagore,urubyiruko n’abagabo muri rusange batatse ibyiza
Kagame Paul yabagejejeho, bamushimira amashanyarazi ngo bari
bararahiye ko yambuka Nyabarongo, ubu inzu z’ubucuruzi zanditseho
bikonje. Bose bahuriye ku ntero imwe y’uko bahoze ari abakene none
ubu bakaba bariteje imbere bakigeza ku rwego rushimishije rwo kwihaza
bakanasagurira amasoko nkuko President Kagame adahwema kwifuriza
urubyiruko rw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Ubukire bwambere ni gahunda nziza.
Rutsiro, K’umunsi wa 6 wo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda, Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje kugaragaza ko ufite abayoboke benshi . Umukandida Paul Kagame wa FPR yahageze kuruyuwa 26 07 2010 aherekejwe n’umugore we Madamu Jeanette Kagame n’abana babo babiri umuhungu n’umukobwa.Abanyarutsiro bishimiye umuhanda Rubengera-Nyundo muri manda itaha.
Urugendo rwo kugera Ku biro by’umudugudu wa Gisiza , mu murenge wa musasa haruguru y’umugezi witwa Koko ahabereye iki gikorwa rwari ingorabahizi, kuko rwari rurerure kandi n’umuhanda utameze neza ibyo bikaba bizakemuka vuba kuko yahavuye yemereye abanyarutsiro kubakorera uwo muhanda mu gihe azaba atorewe kuyobora igihugu muri manda itaha. Yanababwiye ko yaje iwabo ku mpamvu ebyiri iya mbere ngo ni ukwishimana n’abanyarutsiro kubyo bamaze kugeraho, naho iya kabiri ngo akaba yazanywe no kubibutsa ko ibyiza byinshi bikiri imbere. Ibyo byiza byinshi biri imbere ngo byagerwaho aruko bahisemo neza bagahitamo FPR n’Umukandida wayo. Yaboneyeho no gushimira Imana ko igihugu cy’u Rwanda kigira amahirwe kikagira abanyarwanda bumva, bakora , bafite umuco, igisigaye ngo ni Politiki nziza maze uRwanda rugakomeza kuba rwarundi koko n’Imana ihemba kurutahamo buri joro.
Gukira ntibisaba guhera kuri menshi bisaba gukurikiza gahunda nziza za Leta.
Abahawe ijambo bose bagarutse ku byiza FPR irangajwe imbere na Kagame Paul imaze kubagezaho. Aha twavuga nk’umusore waruhagarariye urubyiruko wavuze ko yacikishije amashuri ye ageze mu wa gatanu w’amashuri abanza ajya mu buhinzi n’ubucuruzi bw’imigati ahereye ku mafaranga ibihumbi 400 biza kuzamugeza ku buhinzi bw’ibinyomoro byamugejeje kuri miliyoni 6 aho uyu munsi afite abakozi ahemba buri kwezi. Ibyoi byose ahamya ko yabigejejweho na FPR kubera imiyoborere myiza yo kwita k’urubyiruko kurukangurira kwihangira imirimo, kwita ku bidukikije , kwiteza imbere babibafashamo mu mahugurwa babategurira , ingendo shuri nk’izo yagiyemo muri IZAR aho yavanye ubundi bumenyi bwamugejeje ku zindi miliyoni 4 mu gihe gito ubu akaba afite hectare 25 z’amashyamba zihagaze miliyoni 30 afite kandi n’ibinyomoro byera toni 16 mu cyumweru bihwanye na miliyoni 16 mu cyumweru yiguriye kandi n’imodoka ya miliyoni 12 imufasha mu bucuruzi akaba ari no kubaka inzu y’ubucuruzi izatwara miliyoni 20. Arangiza ashimira ubuyobozi bwa Kagame ko bwashizeho inzego z’urubyiruko na Minisiteri irushinzwe irukangurira kwiteza imbere ubudahwema maze nawe ngo afatanije n’urubyiruko rwa Rutsiro ngo akaba azatura Kagame Paul igikumwe imbere y’ifoto ye ku ya 09 kanama 2010.
Gaudence w’iRutsiro arashimira Kagame wamukuye mu mashyamba ya kongo
Umubyeyi Gaudence we ngo ntacyo yabona yitura FPR yamukuye mu mashyamba ya kongo aho ngo yari yarahungiye yirirwa abwerabwera muri Kisangani akora ibiteye isoni atazi iyo ava atazi iyo ajya ariko ngo ahahurira n’izamarere nkuko yabyivugiye ngo zimubwira ko mu Rwanda ari amahoro maze ataha iRutsiro muri 97 yakirwa neza ahabwa aho kuba, ahabwa amahugurwa, akora ingendo shuri, akangurirwa kwegera banki imuha ibihumbi 400 kubera kumukurikirana, ayo mafaranga ntiyamupfiriye ubusa ubu ni umugore w’umukire wishyurira abana be bose amafaranga y’ishuri muri kaminuza no muyisumbuye kuko yakoze akajya atwara ibikombe ubu ngo yahembwe amagare, telefoni, ibitenge, amaradiyo n’ibindi ubu arakaraba agacya inda zari zigiye kuzamutsinda muri kongo aho interahamwe zari zaramuhungishije afite abakozi ahemba ku kwezi bagera kuri 48 akaba ari no mu nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere.
Ubu buhamya bwakurikiwe n’umuvugo nawo watakaga ibikorwa byindashyikirwa bya Kagame maze Fidèle Ndayisaba uhagarariye ibikorwa byo kumwamamaza ku rwego rw’igihugu abwira abanyarutsiro ko Kagame atazahwema, atazasinzira abanyarutsiro batarakira bose, batarakama ngo basendereze ibisabo, batareza ngo bahunike buzuze ibigega, bataravoma amazi meza hafi yabo, batarivuriza iruhande rwabo , abatangiye ayisumbuye batarayarangiza.
Abanyagakenke mbaziho Guhitamo neza, Kagame Paul.
Mu kibuga cyiza cy’ibyatsi gikikijwe n’udusozi dutoduto niho hari hateraniye imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakabakaba ibihumbi 50 kuruyu wa 21 Nyakanga 2010 mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo Nyakubahwa Kagame Paul ku munsi wacyo wa kabiri nyuma yaho gitangiriye mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Aho ni mu karere ka Gakenke mu kibuga cy’i Nemba munsi y’ikirere gipfutse kuko akavura kari kabanje guhosha akavumbi bityo abaje gushyigikira umukandida Paul Kagame baridagadura bamuririmbira, bamuhamiriza ko bazamutora bakananyuzamo bakaririmba intsinzi bivugako nta nshiti bizera ko FPR izatsinda amatora y’umukuru w’i Gihugu ateganijwe kuwa 09 kanama 2010. Amajwi menshi ya kure ku gasozi n’ayahafi yagiraga ati “tuzamutora ijana kw’ijana”.
Kuva mu bukene ukajya mu bukire birashoboka.
Abaturage batatu barimo umugore , nibo bahawe ijambo ngo bashimire Perezida Kagame ibyiza n’amajyambere yabagejejeho ,mu buhamya bwabo batangiraga bavuga ko bari abakene cyane ariko ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije aho nabo bafite abo bagabiye ngo nabo bivane mu bukene.
Uyu mugore, ngo ari mu bashinze ishyirahamwe AFARU ( Association des Femmes de Rushashi ) ubu izwi ku gahimbano ka SFAR(ikigega cya Leta kiguriza abanyeshuri muri kaminuza) kubera ko imaze kurihira abanyeshuri 32 muri kaminuza hamwe na 40 mu mashuiri yisumbuye byatwaye miliyoni zigera kuri 72. Abo batanga buhamya barangizaga bavuga ngo “umunsi uradutindiye ngo tukwiture”.
Ibyiza biri imbere.
Mw’ijambo rigaragaza ibigwi bya FPR-INKOTANYI, umuyobozi w’ igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR , Bwana Fidel Ndayisaba yagarutse ku mirongo ngenderwaho muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza nka ;Tora Kagame Paul , imvugo niyo ngiro, Tora Kagame Paul intore izirusha intambwe, Tora Kagame Paul mugire ubuzima bwiza,Tora Kagame Paul twihute mw’iterambere ,Tora Kagame paul wagabiye inka abanyarwanda; akitsa agira ati ibyiza biri imbere.
Yakirwa n’amashyi menshi ,impundu,ingoma,imbyino,indirimbo n’ibyishimo byinshi Paul Kagame yagaragaje nawe ibyishimo yaramukanije abanyagakenke ababwira ko yishimiye guhura nabo maze abibutsa ko bakiri ku rugamba rw’iterambere ko kandi nuyu munsi ubaganisha mu migambi nk’iyimyaka irindwi ishize kuko habayeho guhitamo neza abanyarwanda bahitamo Pauk Kagame ngo abayobore mu nzira nziza igihugu kirimo.Umukandida Paul Kagame yabwiye abanyagakenke ko atabaziho guhitamo nabi ko kuribo kizira guhitamo nabi; ko bazahitamo FPR-Inkotanyi ,umuryango bamenyereye ufite n’umukandida bamenyereye.
Inzira ni ndende ariko niyagenzwe si ngufi.
Paul Kagame ati « inzira iracyari ndende ariko ko n’urugendo rumaze kugendwa ari rurerure kandi ko hakiri imbaraga n’ubushake bwo kurugenda haba ku manywa ,nijoro,mu mvura no kuzuba kugirango ubuhinzi n’ubworozi bikomeze byitabweho , kubumbatira umutekano w’igihugu,gukataza mu bucuruzi n’ishoramari , kwimakaza imiyoborere myiza n’abayobozi beza, kwanga ruswa no kuyirwanya, kurwanya ihohoterwa, guteza imbere uburezi, Ubwisungane mubuvuzi (mutuelle de santé), n’umubano mwiza mu banyarwanda ndetse n’amahanga.
FPR n’umukandida wayo bafite ibyiza kandi barabishoboye.
Nyakubahwa Kagame Paul ari i Gakenke yarangije avuga ko ibyiza byose FPR n’umukandida wayo babifite kandi ko banabifitiye ubushobozi.
Iki gikorwa cyashojwe n’ikiganiro Kagame Paul yagiranye n’abanyamakuru baturutse mu bihugu n’ibitangazamakuru binyuranye.





ShareThis