Subscribe to get our sms
 

 

 Nyaruguru, imyaka 7, amajyambere azikuba 7

 

Kudatatira  igihango niyo ntero y’indashyikirwa z’akarere ka

Nyaruguru kubw’imihanda bahawe bagendaho badatsikira, bwaki

irakembera kubera gahunda ya girinka, ntibagicana igishirira ngo

baboneshe ijoro riguye kuko Kagame Paul yabahaye amashanyarazi.

 Ibi byavugiwe mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyagisozi, mu

gishanga cyo mu Rwonjya, ajya kwegera umupaka w’uRwanda n’uBurundi

bivugwa na Paul Kagame ukomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu gihugu

hose akaba afite intego yo kuzagera muri buri Karere k’uRwanda.

 Nyakubahwa, Kagame Paul yababwiye ko yaje kwishimana n’abo kubera

ibyo bamaze kugeraho birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi, uburezi

n’ibidukikije, ubukerarugendo ariko kandi ababwira ko nubwo

babyishimira ntacyo barabona ko ahubwo ibyiza biri imbere ati niho

tukijya twatangira gukora duhereye kuya 9 kanama. Yakomeje avuga ko

ubu ducyuye ikivi cy’imyaka 7 tukaba tugiye gutangira ikindi

cy’imyaka 7 kizazana ibindi bishya bikubye inshuro 7.

 

Amafaranga azatemba nk’amazi muri Nyaruguru

 

Imisozi Nyakubahwa Kagame yarebaga imbere ye, ngo ni ukuyishyiraho

amaterasi yindinganire tukarinda ubutaka bwacu, maze tugahinga,tukeza

tugahahira n’abandi; tugakira. Ati: ndabona mu minsi iri imbere

amafaranga atemba nk’amazi. Yaboneyeho no gusezeranya abaturage ba

Nyaruguru ko amashanyarazi n’imihanda bakeneye baza kubihabwa

bidatinze, abasaba gusa kudahindura vola y’umushoferi mwiza bafite

bagakomeza bakubaka uRwanda rw’abanyarwanda rubereye ishema,

urw’umunyarwanda uzi ahava akamenya n’aho ajya n’aho ageze

abasaba kubivuga cyane n’abo hanze bakabyumva ngo nabatumva babikore

babirebeshe amaso.

 Ibyagezweho inyaruguru kandi ntibishimangirwa n’abayiobozi gusa kuko

abagore baho ngo mukwamamaza Kagame Paul niyo baba bari munsi

y’urutara. Ngo na FPR Kagame arangaje imbere bazayirata, bazayamamaza

hose.

Tubibutse ko iki gikorwa yagitangiriye mu mujyi wa Kigari mu karere ka

gasabo agakomereza mu majyaruguru, mu majyepfo n’agace gato

k’uburengerazuba.iki gikorwa giteganijwe ko kizakomereza mu karere ka

rusizi na nyamasheke. Paul Kagame ahatanira kuzayobora uRwanda n’andi

mashyaka nk’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana parti Liberal

n'umukandida waryo Prospère Higiro, ishyaka riharanira imibereho myiza

n’amajyambere PSD na Ntawukuriryayo Jean Damascene hamwe

n’umukandida Mukabaramba Arvele wo muri PPC.

FPR INKOTANYI aho imaze kugera hose yagaragaje imbaraga zishingiye ku

bwinshi ,ubwitabire n’ubushake byaranze abanyamuryango.

 

KAGAME PAUL, IMVUGO NIYO NGIRO

 

Kigali, 20 Nyakanga 2010

 

Ku gicamunsi cy’uyu wa 20 Nyakanga kuri Stade amahoro hatangiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k’umuryango FPR - Inkotanyi n’umukandida wayo Nyakubahwa Kagame Paul ku mwanya wa perezida wa repubulika mu matora azaba mu Rwanda ku ya 9 Kanama 2010.

 Ugereranije abantu barenga ibihumbi mirongo itanu  (50.000) bari bitabiriye iki gikorwa. Stade Amahoro yarakubise iruzura, Abatashoboye kw’injira bakurikiranira hanze, kuri za televiziyo zabugenewe zari zateganijwe . Uretse abanyamuryango ba FPR – Inkotanyi bari baberewe n’imyenda ibaranga iri mu mabara y’umutuku, umweru m’ubururu ariyo agize ibendera ry’umuryango wa FPR; hari n’abandi  banyuranye barimo Inshuti z’umuryango , abanyamakuru, abahanzi banyuranye, n’abahagarariye amashyaka y’inshuti za FPR.

 Umuhango wabimburiwe n’indirimbo n’imbyino byasusurukije abari aho. Abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo nshya zamamaza Umukandida wa FPR Nyakubahwa Paul kagame ubwo yari agitegerejwe muri icyo gikorwa. Zose zigendera ku nsanganyamatsiko igira iti :  “Tora Kagama Paul imvugo niyo ngiro »

 Agera kuri stade amahoro Nyakubahwa Kagame Paul, yabanje kuzenguruka ikibuga cyose asuhuza umwe ku wundi abanyamuryango. Nabo bakagenda bamwereka ko bamushyigikiye, bakoma mu mashyi ubundi bakanyuzamo bati “Ni wowe, niwowe nta wundi!”

 Benshi  bashimishijwe no kubona Nyakubahwa  Paul Kagame abanza gucinya akadiho mu ndirimbo za kizungu n’iza Kinyarwanda mbere y’uko ajya kwicara ngo umuhango nyirizina utangire.