Kicukiro kamwe muturere tugize umujyi wa Kigali, kakiriye Nyakubahwa Paul kagame kuri uyu wa 3
kamena mu gikorwa cyo kwiyamamaza kagira gati “Kagame Paul ishema ry’abanyarwanda tuzagutora.” Nawe ngo yari yazanywe n’umugambi umwe wo gukomeza kubaka igihugu, kucyubakira ku musingi ukomeye,ntitugendere kuri politiki y’amoko ko nta bahutu , nta batutsi , nta batwa mu Rwanda; ahubwo hari abanyarwanda. Inkorabusa zigenzwa n’ibyo kandi ngo nta mwanya zifite mu Rwanda. Ati : “uzashaka amajyambere, azasanga tuyashaka naho uzashaka intambara, tuzayirwana. Uwatuzanaho amahoro make nawe azabyicuza”. Yaboneyeho no gushimira abanyakicukiro ko badatinya urugamba.
Paul Kagame yavuze ko politiki ya FPR ari ukubaka igihugu kitagayitse, igihugu cy’abanyarwanda bafite icyizere, bafite ishema. Ati: “ umugambi ni wawundi ni uwo kwishakamo ibisubizo, uwumurimo unoze, amajyambere, imvugo ikaba ingiro ariko kandi no kuya 09 kanama n’imyaka 7 izakurikiraho bigashyirwa mu ingiro.
KAGAME yizeza ko atazatenguha abanyarwanda; ko kicukiro nziza iri imbere ; uRwanda rwiza kurushaho ruri imbere; FPR y’ingufu zindi iri imbere, ibyiza biri imbere ati ntimugasaze. Yashoje ijambo rye abifuriza guhorana ubuzima bwiza no guhorana umurava. Fidèle Ndayisaba nawe ati kutayoborwa na Kagame Paul ni ukunyarwa zigahera. Sinawe wenyine uhamya ibigwi bya Kagame, kuko urubyiruko, abagore n’abagabo ba Kicukiro bavuze ibigwi bye biratinda.
Gisagara, Imbanzabigwi ngo ntawundi ni Kagame
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Gisagara uyu munsi
bakiriye Nyakubahwa Paul kagame ku kibuga cy’i Ndora imbere
y’ibiro by’umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere maze ahasesekara
ahagana mu ma saha indwi nkuko bisanzwe iyo ageze ahateraniye
abanyamuryango n’abanyarwanda muri rusange yazengurutse icyo kibuga
asuhuza kandi yiyereka abazindukiye kumva ibiganiro, impanuro,imigabo
n’imigambi bye no kumushimira ibyo yabagejejeho nkuko byagiye
bitangazwa na bamwe mu bahagarariye abandi barimo umusore wahuguriwe
kwihangira imirimo yaka se amafaranga ibihumbi makumyabiri acuruza
peterori maze iramwungukira akuramo igare anacuruza imyenda akomeza
gukoresha ayo mafaranga neza kugeza ubwo akuyemo inzu y’ubucuruzi
n’iyo kubamo maze ashaka umufasha ubu bakaba bameze neza bariteje
imbere ndetse bagateza imbere n’urubyiruko rw’aho batuye. Uyu
yarangije atanga ubutumwa yahawe n’urubyiruko rwa Gisagara bw’uko
ngo bazatora kagame ijana kw’ijana bazindutse.
Abagore bo muri gisagara nabo ngo ntibatanzwe mu iterambere barangajwe
imbere na Paul Kagame ibyo byahamijwe na Mukarutamu Daforoza wahuye
n’ibibazo bya Genocide ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame
bwamuvanye mu bwigunge maze bashinga ishyirahamwe ry’abagore bafite
ibibazo bya Genocide ryitwa Duhozanye koko barahozanya bafatana mu
mugongo barakora batera imbere bagera ku rwego rwo kuguza BRD miliyoni
50 ubu barazishyura neza biteguye gutora uwabibagejejeho kuya 9 kanama.
Ikipe itsinda ntibayihindura cyangwa ngo bayihindurire umutoza.
Paul Kagame nawe yabijeje ko ikipe itsinda batayihindura cyangwa ngo
bayihindurire umutoza rero ko azakomeza agatsinda afatanije n’abafana
b’amajyambere, abafana b’amahoro ,b’umutekano, abafana bigirira
icyizere, bahorana ishema, maze bakihuta mw’ikoranabuhanga,mu
buhinzi n’ubworozi bya kijyambere, uburezi bukaba ubw’imyaka 12 ku
banyarwanda bose, ibishanga biri iGisagara bakabihingamo umuceri
bakihaza bagahaza n’amahanga bahereye ku baturanyi. Ibyo byose kandi
ngo kubigeraho no kubigumaho ni ugukomeza umushoferi mwiza kuko ngo
abandi bashoferi batazi gutwara imodoka neza bayoba aha yavuze ko
abashoferi badafite politiki nziza mu mutwe baba bameze nk’abasinzi
ntibatwara imodoka neza ntibabona ngo niyo babamurikira amashanyarazi
nk’ayo Kagame yamurikiye abanyagisagara . Ngo icyingenzi ni uko
Gisagara,u Rwanda, FPR,n’umushoferi wayo babona.
Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame imbanzabigwi z’akarere ka
Gisagara zikaba n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi barikumwe
n’umukandida wabo babyinye intsinzi bizihiza iyo ngo biteguye kuya 09
kanama muri uyu mwaka, nkuko uwuhagarariye igikorwa cyo kwamamaza Paul
Kagame ku rwego rw’igihugu yari yashimiye
abanyagisagara ko bihamiriza ko ntawubatoza gutora Kagame kubwa
byinshi yabagejejeho nko kuba ubu amashuri y’isave atakiri ayabaherwe
gusa.
URwanda ruzubakwa n’abanyarwanda ubwabo - Kagame
BUSOGO - Kuruyu wa kane, 22 nyakanga umuhanda Musanze-Rubavu wari wuzuye abantu ibihumbi n’ibihumbi bakereye kujya I busogo ahabereye igikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repuburika mu matora yo kuwa 09 kanama 2010.
Uwanyuraga kuri uwo muhanda wese yabonaga kandi yumvaga abantu n’amajwi yabo menshi aho bagarukaga cyane ku magambo nka Tuzagutora, muzehe wacu, kijyana wacu, ni wowe dushaka, imvugo niyo ngiro, ni wowe gusa ntawundi dushaka. Ibyo byakorwaga mumajwi meza cyangwa mu ndirimbo zayoborwaga n’abahanzi banyuranye nka Tom Close, King James, Dr Claude, Dj Junior, Tuyisenge n’abandi hazamurwa n’igipfunsi abanyamuryango bakunda kuvuga ko ari icya Paul Kagame kibumbatiye ubumwe demokarasi n’amajyambere. Umuntu yavuga ko haranzwe n’ibirori byiza bigizwe na muziki wa kinyarwanda nuwa kizungu bakawubyina ku njyana ya buri wese uko abyumva ariko kandi badasobanya.
Mw’ijambo rya Nyakubahwa Pauk Kagame , yatangiye ashimira abanyamusanze ko ari ingenzi ko ariyo mpamvu yaje gusabana, no kujya inama nabo bivemo gutegereza itariki ya 09 ukwezi gutaha. Nyakubahwa Paul kagame yanenze abantu bavuga ubusa,bavuga ko nta numwe utashobora kuzana amajyambere mu gihugu ,ariko ngo agakeka ko uwakabaye ayazana ari uwabanza akakibamo ntabe hanze y’igihugu ashaka guteza imbere. ibyo ngo asanga ari ibihuha kuko uwagaragaje ko abishoboye kugeza ubu ari FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame afatanije n’abanyarwanda.
Abanyarwanda nibo bakwiye guhitamo uko uRwanda rugomba kuba ruri.
Yakomeje ashimira abanyamusanze ko arabakozi bakunda umurimo,bitabira gahunda za Leta ; nk’umutekano wabo , uburezi , ubworozi,ibidukikikje, imihanda n’amashanyarazi, demokarasi ihuza abanyarwanda, kwiha ishema, kugira umurava, kugira agaciro, maze n’umunyarwandakazi kuva Musanze kugera mu Rwanda hose agira ijambo kandi yiteza imbere agatunga umuryango we.
Turifuza gukomeza rero nitwe tugomba kwihitiramo ibyiza bitubereye, tugahitamo uko uRwanda rugomba kuba ruri.
Mugusoza aragira ati abanyamusanze mutera urwanda ishema mukomereze aho umugambi ni wawundi ngo dukomeze dukorere igihugu cyacu.
Nkahandi hose umukandida Paul Kagame amaze kugera yiyamamaza, ibyo birori bisozwa n’imyidagaduro aho yizihirwana n’abari aho bose mu mbyino n’indirimbo.





ShareThis